Umunyeshuri yasabye Papa Francis kutibasira abatinganyi

Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Ateneo de Manila yo muri Philippines, Jack Lorenz Acebedo Rivero, yasabye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, kureka amagambo yibasira umuryango urimo abaryamana bahuje ibitsina uzwi nka LGBTQ.

Ibi Rivero yabivuze ubwo Papa Francis yaganiraga n’abanyeshuri b’iyi kaminuza n’abo mu zindi za Kiliziya Gatolika ziri mu bihugu bitandukanye, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.

Iki kiganiro cyari muri gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ikiraro mu karere karangwamo amadini n’amoko atandukanye” yateguwe na Kiliziya Gatolika.

Rivero yabwiye Papa Francis ko yagiye asuzugurwa ndetse akanatotezwa, azira ko abarizwa muri LGBTQ, maze amusaba ati “Nagizwe igicibwa, ndatotezwa kubera ko nahisemo kuryamana n’abo duhuje igitsina kandi nkaba umuhungu w’umubyeyi umwe. Hagarika gukoresha amagambo yibasira abaryamana bahuje ibitsina.”

Papa Francis yasubije uyu munyeshuri mu buryo buziguye, amusaba guhitamo urukundo nyakuri. Ati “Iteka uzahitemo urukundo nyakuri. Abagore ni abantu beza. Umugore wenyine yakuza umuryango we. Ni ko gukomera kwabo.”