Zari Hassan yaciriye umugabo we amarenga ko ashobora gushaka umugabo wa kabiri nk’uko amategeko ya Afurika y’Epfo abyemera

Zari Hassan yumvikanye abwira Shakib Lutaaya beheruka gusezerana ariko umwe akaba aba muri Uganda undi muri Afurika y’Epfo ku mpamvu z’akazi, ko yemerewe gushaka umugabo wa Kabiri akabagira bombi.

Zari yumvikanya abaza umugabo we niba yaba afite abagore bandi akibonana nabo bijyanye n’uko aba abona bamwikururaho. Shakib amubwira ko bitabaho, Zari akavuga ko yumva umugabo we avuga nk’ufite icyaha.

Zari agaragaza ko ajya abona ubutumwa abagore boherereza umugabo we ku mbuga bigatuma ashidikanya ku kuba uyu mugabo yaba atabonana n’abandi. Yavuze ko afite uburenganzira bwo gushaka umugabo wa Kabiri.

Ibi yabivuze amaze kuvuga ko amenye ko Shakib amuca inyuma byarangira ashatse abajya kumurasira abo bagore bandi cyangwa mu kwihimura akaba yashaka undi mugabo wa Kabiri.

Zari avuga ku kuba yashaka umugabo wa Kabiri yagize ati: ”Nshobora gushaka undi mugabo hari itegeko muri Afurika y’Epfo ryemerera umugore gushakana n’abagabo babiri.”

Ibi uyu mugore w’umunyamafaranga yabisezeranije Shakib ko niyibeshya akamuca inyuma azahita na we ashaka undi mugabo.

Yongeyeho ko mu byifuzo bye yifuza ko Shakib yamubera umugabo we wa nyuma kandi ko atari gukina namuca inyuma azahita ashakana n’undi mugabo.