Abaturiye akarere ka Rubavu bazindukiye aho umukandida wa FPR-Inkotanyi akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza [AMAFOTO]

Guhera saa Saba z’ijoro, bamwe mu baturage b’Akarere ka Rubavu n’abavuye mu bindi bice bikegereye, batangiye kwerekeza kuri Site ya Gisa aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024.

Perezida Paul Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu mu gihe kuri iki Cyumweru, ategerejwe i Rubavu kuri site ya Gisa n’abaturage benshi barimo abatangiye kuva iwabo hagati mu ijoro bagana aho yiyamamariza muri aka Karere ka Rubavu.