Gucyocyorana birakomeje hagati y’umuhanzi Davido na Sophia wamubyariye imfura

Umugore witwa Sophia Momodu n’umuhanzi Davido babyaranye, bakomeje guterana amagambo bitewe no kudahuza ku bijyanye no gutanga indezo z’umukobwa wabo.

Sophia Momodu yaregeye urukiko ko Davido amaze imyaka ibiri atazi uko umwana abayeho, ni mu gihe Davido nawe yatanze ikirego yikomanga mu gatuza ko nta kintu na kimwe umukobwa we yabuze.

Muri Nigeria inkuru ikomeje kuza imbere mu myidagaduro ni iyi y’ikibazo cya Davido na Sophia Momodu babyaranye umukobwa witwa Imade.

Pulse yanditse ko noneho ikibazo cyamaze gufata intera kuko nyuma y’uko Davido areze mu rukiko uriya mugore babyaranye, Sophia nawe yanze kuripfana yegera abanyamategeko babiri batanga ikirego.