Hatangajwe impamvu nta muganda ngarukakwezi uzaba mu mpera za Kamena nk’uko bisanzwe

Mu itangazo ryashyizweho umukono na GAKIRE Bob, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko iyi Minisiteri imenyesha abanyarwanda bose ko umuganda rusange waruteganyijwe ku itariki ya 29 Kamena 2024 utakibaye.

Abaturage barashishikarizwa gukomeza kwitegura igikorwa cy’amatora, bireba, biyimura cyangwa bikosoza kuri lisite y’itora, bafata irangamuntu kubatazifite ndetse no kwita ku isuku.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu yaboneyeho n’umwanya wo gushishikariza abaturage bose bagejeje igihe cyo gutora kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.