Menya ibintu bitatu gusa byafasha umusore w’umukene gukundana n’umukobwa wo mu muryango ukize akanamwigarurira

Ni ibintu bimenyerewe ko abakobwa benshi bakunda abasore bafite amafaranga cyangwa se bagakunda umusore uvuka mu muryango ukomeye. Ibi bishobora kuba imbogamizi ku musore wo mu bakene kuko bigoranye kugira ngo yegukane umukobwa yakunze.

Dore ibintu byafasha umusore w’umukene cyangwa uvuka mu bakene kubasha kwigarurira umukobwa wo mu bakire.

1. Kurambagiza umukobwa watewe ibikomere n’abasore b’abakire.

Niba uri umukene ukaba uzi gukunda uri n’inyangamugayo, nugira amahirwe yo kubona umukobwa mwiza ufite ibikomere by’urukundo yatewe n’abasore b’abakire, uwo mukobwa bizakorohera kumurambagiza kubera ibyo bikomere yatewe n’abasore b’abakire. Kandi uzaba ubonye umugore mwiza wifuza, dore ko akenshi bene abo aba ari beza ku mubiri no ku mutima.

2. Ifoto y’urwibutso

Hari igihe umukobwa uba waramukoreye ikintu kimwe kiza cyangwa byinshi, bikamushimisha cyane ku buryo abisigarana nk’ifoto y’urwibutso ku mutima we, iyo hejuru y’ibyo wibitseho urukundo n’ubunyangamugayo: bituma umukobwa akwiyumvamo akaba yakurutisha abasore b’abatunzi. Gusa hari abakobwa bahemuka bakibagirwa ineza bagiriwe, ariko hariho n’abakobwa b’inkoramutima babizirikana bakabirutisha ubutunzi.

3. Amahirwe

Si ukubeshya, kubera Imana birashoboka ko umusore w’umukene utaranize yarongora umukobwa mwiza, w’inkoramutima, ufite uburanga bwiza, wize, mbese umwe witwa ntamakemwa.