Niba ukunda kurya Brochettes zo mu kabari dore ibyago bigutegereje n’uko wabyirinda

Inyama zokeje izwi nka Brochettes (burushete) ni inyama zishobora gutera ibyago bikomeye ku bazirya mu gihe zateguwe nabi cyane cyane mu gihe zokejwe hakoreshejwe amakara.

Dore ibyago inyama za brochete zaguteza:

1. kukongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Inyama zokeje ku makara zitanga umwotsi utanga ibinyabutabire bibiri aribyo polycyclic aromatic Hydrocarbons (PAHs) na Heterocyclic amines (HCAs). Ibi binyabutabire byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero kiri hejeuru ariko ibi byago bishobora kugabanywa uteka izi brochete cyangwa wotsa inyama mu mashini zabigenewe zisohora imyotsi ku buryo idacumbira muri za nyama.

2. kongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete

Cyane cyane iyo bateka izi nyama bagenda bashyiraho umunyu mwinshi kugira no ziryoe ,iyi myunyu rero niyo ikongerera ibyago byo kuba ushobora kwibasirwa n’indwara ya hypertension.

Kimwe nuko burya ziriya nyama ziba zirimo amasukari menshi bityo nabyo bikakongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya diyabete.

3. Ibyago byo gufatwa n’indwara ya Constipation

Mu gihe wariye izi nyama ,ntunywe amazi menshi cyamgwa ngo ufate andi mafunguro ariho imbuga ,bishobora gutuma ufunga ,bityo kwituma bikakugora cyane.

Mu gihe wariye inyama zokeje ni byiza kurenzaho kunywa amazi menshi cyangwa ukarya imboga n’imbuto kugira ngo ubashe korohereza amara yawe mu igogora.

4. Kongera ibinure bibi mu mubiri

Akenshi inyama zitekwamo brochete ni inyama zitukura ,bene zi nyama si nziza kuko ziba zikungahaye ku binure bibi byo mu bwoko bwa koresuteroli ,

5. Kongera ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije

Abantu bakunze kurya inyama zokeje bibongerera ibyagi byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije ndetse no kugira ibiro by’umurengera .

Cyane cyane nko ku bagabo bazisomeza byeri ,usanga bagira ibinure byinshi ku gice cy’inda kandi burya umubyibuho ukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.