Tanasha Donna yahuriye n’uruva gusenya i Kigali ku buryo atazongera kuhakumbura

Umunyamideri ndetse akaba n’umuhanzi aho abifatanya n’ubushabitse, Tansaha Donna yaboneye ibyo atari yiteze i Kigali aho byari biteganyijwe ko akorera igitaramo mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira kuri 23 Kamena 2024 ariko bikarangira nta n’inyoni icyitabiriye.

Tanasha Dona yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuri 21 Kamena 2024, aho byari byitezwe ko yagombaga gukora ibitaramo bibiri bimimo kimwe cyagombaga kubera i Nyamirambo muri B-Lounge, ikindi kikabera muri B-Hotel i Nyarutarama.

Amakuru avuga ko igitaramo cyagombaga kubera i Nyamirambo ku italiki ya 21-22 Kamena 2024 cyabaye ariko kikitabirwa n’abantu bake cyane ndetse na Tanasha ubwe ngo ntiyatindanye nabo ngo kuko yabaririmbiye iminota itageze kuri itanu, mu gihe icyagombaga kubera i Nyarutarama kitabaye kubera ko nta muntu n’umwe witabiriye.

Ibyicaro byari byateguwe ndetse n’abashinzwe kwakira abakiliya bahari ariko habura n’umwe