Umuhanzikazi Tems agiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru

Abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, umunyamuziki umaze kwandika izina rikomeye muri Afurika, Tems yahishuye ko afite gahunda yo gutangiza ikipe y’abagore kuko kuva kera yahoze ari umufana ukomeye w’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Nkunda siporo. Nkunda siporo, ariko iyo nza gushobora gukina umupira nari kubikora. Ndi umufana w’umupira w’amaguru.”

Yakomeje agira ati: “Ndashaka gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore. Ntekereza ko ari ikintu gikenewe. Kuki tudashobora kugira ikintu kimeze nk’amarushanwa ya hano mu gihugu ahuza abakobwa? Numva byaba bishimishije.”

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko iyi kipe iramutse itangijwe yajya yitabira amarushanwa ahuza amakipe y’abagore mu Karere, yongeraho ko atekereza ko byafasha Shampiyona y’abagore muri Nigeria.