Burundi: Umukirisitu Gatulika yagiye guhazwa ukarisitiya imuhindukana amaraso

Abakirisitu Gatolika mu Burundi baganiriye na Iris News bavuze ko kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 mugenzi wabo wari umaze guhazwa habaye igitangaza,ukaristiya yahawe igahinduka amaraso.

Aba bakirisitu Gatolika bavuga ko iyo Misa yarimo abagize Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu muri paruwasi Gatolika ya Rumonge, ibyabaye kuri mugenzi wabo ari igitangaza.

Umwe mu bakirisitu, bari mu gitambo cya misa yagize ati” Hari umukirisitu wari umaze guhabwa ukaristiya ayitamiye mu kanwa yumvamo inyama ahita acira mu kuboko habonekamo ukaristiya yuzuye amaraso .”

Iyi nkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagira bati “Yezu Kirisitu ari muzima mu Ukaristiya.” Hari abandi bagaragaje ko ibivugwa ko bashidikanya ukuri kwabyo .

Ikinyamakuru Iris cyagerageje Kuvugana na abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu paruwasi Gatolika ya Rumonge ariko ntibaragira icyo batangaza kuri ayo makuru .