Dore indwara 25 zivurwa n’Umuravumba, uko utegurwa kuri buri ndwara n’ibyo kwitondera

Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n’amavirusi , indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri , iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane .

Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n’abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n’indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia , mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y’ibinini .

Umuravumba uvura iki?

Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y’umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .

Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk’umuti.

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk’imiti .

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira

Phenol alkaloids flavonoids
Phlobatannins
Diterpenes
Sesquiterpenes
Terpineol
Fenchone
B-fenchyl alcohol
B-caryophyllene
Perillyl alcohol
Phytosterols
Ibinyabutabire bya Diterpenes na Sesquiterpenes nibyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri , udukoko tw’amavirusi ndetse no kuvura kubyimbirwa .

Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .

Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n’inzoka zo mu nda .

Hari ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku muravumba aribwo:

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n’agakoko ka plasmodium falciparum
Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n’ubw’imiti ya papaverine ,

Imiti ikamurwa mu mababi y’umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis , bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis n’utundi …..

Umuravumba ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo:

Ibisebe
ise
ikibyimba
kuwusiga aho warumwe n’imibu hagakira
ibimeme
inkorora
anjine
ibicurane
umusonga woroheje
gufungana mu mazuru
bronchite
umuhaha
agatembwe
umunaniro ukabije
umuriro utazi icyawuteye
kubabara mu gituza
amagrippe
rhinite
kunyara ukababara
ubuganga
kuribwa umutwe (migraine)
diarrhea / impiswi
kubabara mu nda
kuvura inzoka zo mu nda
amibe
Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo

  1. Kwivura umunaniro mu gihe utwite: Hano ufata amababi y’umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n’amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .

2. Kwivura amibe n’inzoka zo mu nda: Hano ufata amababi y’umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo

3. Kwivura Indwara y’ise: Kwivura ise , ufata amababi y’umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .

4. Kuribwa mu nda: Hano ufata amababi ukayakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .

5. Kwivira Impiswi: Hano ukoresha amababi y’umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .

6. Kwivura indwara zifata mu muyoboro w’inkari: Hano ufata umuravumba ukawuvanga n’imizi y’umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n’amazi akaba aribyo unywa .

7. Kwivura ama grippe n’inkorora: Hano ufata amababi y’umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n’indimu wakamuye ,ukabinywa .

Icyitonderwa: Burya imiti gakondo harimo n’uyu w’umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitOnda no gukoresha ingano yayo ntoya , kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw’impyiko n’umwijima .

Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .