Euro2024: Abafana b’u Budage bishimye ku munota wa nyuma, ikipe yabo iyobora itsinda A

U Budage bwanganyije n’u Busuwisi ku gitego bwatsinze ku munota wa nyuma buyobora Itsinda A mu mikino ya Euro 2024, mu gihe Hungary yasabwe iminota 100 kugira ngo ibone igitego kiyiha amahirwe yo kuba yakina 1/8.

Ni mu mikino y’umunsi wa gatatu yatangiye gukinwa kuri uyu wa 23 Kamena 2024, aho imikino yakiniwe rimwe nk’uko bisanzwe bigenda.

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje u Budage n’u Busuwsi byari byarabonye itike zo gukomeza muri ⅛ ariko biri gushaka amanota agena izamuka ari iya mbere.