Kenya: Perezida Ruto yemeye kuganira n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo

Muri Kenya Perezida William Ruto yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko rishya riteganya ibyo kongera imisoro kuko bavuga ko ryatuma ubuzima burushaho guhenda mu gihe n’ubu bavuga ko buhenze.

Uretse abigabiza imihanda bigaragambya, ngo hari n’abiyemeje kujya mu nsengero ejo ku cyumweru tariki 23 Kamena 2024 muri Nairobi, mu rwego rwo kugira ngo bumvishe abakirisitu impamvu zituma bari mu mihanda bamagana iryo tegeko nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru RFI.

Mu cyumweru gishize, nibwo ibihumbi by’urubyiruko rwatangiye kujya mu mihanda hiryo no hino muri Kenya, rusaba ko umushinga w’itegeko rigamije gushyiraho imisoro mishya ukurwaho, kugeza ubu, babiri muri urwo rubyiryuko nibo bamaze gutakariza ubuzima muri iyo myigaragambyo mu gihe abasaga 200 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umwe muri abo bigaragambya ari mu rusengero rwa Holy Family muri Nairobi, yagize ati, “Iryo tegeko riteganya imisoro iremereye cyane ku banya-Kenya, ibyo rero bimeze nko gutsikamirwa, bigatuma ubuzima bubi cyane ku baturage batanakize nk’uko abari ku butegetsi bakize. Bakirisitu rero turabasaba ngo murebane ubushishozi uwo mushinga w’itegeko kuko rirakora ku buzima bw’igihugu cyacu muri rusange”.

Undi witwa Milan w’imyaka 24, we yagize ati, “Uyu munsi iyo turangije amashuri yacu nta kazi tubona, bivuze ko niba tudahagurutse ngo tugire icyo dukora ubu, ibinyejana bizakurikiraho bizaba mu buzima bugoye cyane kurushaho”.

Hari kandi urubyiruko rwari rwihurije ahitwa i Nyahururu, mu birometero 200 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Nairobi, aho Perezida William Ruto, yari mu misa ku cyumweru.

Aho niho Perezida Ruto yatangarije ku mugaragaro bwa mbere kuva imyigaragambyo itangiye, ko yiteguye kuganira n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo kugira ngo ikibazo gikemuke.

Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rwishyize hamwe mu rwego rwo kugira uruhare mu bikorerwa mu gihugu cyacu. Ndashaka kubabwira ko tugiye kuganira namwe, kugira ngo dushobore kumenya ibibazo byanyu, no kubikemurira hamwe nk’Igihugu”.

KigaliToday