Kigali: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zinyura mu butaka

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zinyura mu butaka bakavuga ko zishobora guteza impanuka dore ko kumenya izirimo umuriro n’izo utarimo bitoroshye.

Umwe muri aba baturage waganiriye na TV1 yagize ati: “Hari aho usanga zigiye ziri hejuru, zanamye izindi ziri hafi y’ikigo cy’abanyeshuri, abana bashobora kuba bakina ugasanga umwana umuriro uramukubise”.

Undi ati: “Hari nk’ahantu zinyura mu butaka wenda banahahinga, cyangwa hari ibinyabiziga byinshi bihanyura bibkaba byabikomeretsa bigateza impanuka zo gutwikira abaturage, cyangwa abana bakinira aho ngaho cyangwa abandi bahanyura”.