M23 yashinje leta ya Congo guhimba ibinyoma by’iyirukanwa rya General Makenga

Umutwe wa M23 watangaje ko ibyavuzwe ko umugaba w’igisirikare cyawo, Gen. Sultani Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina),ari ibinyoma byahimbwe na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi w’ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ririya tangazo ari igihuha cyacuzwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Yagize ati: “Itangazo riri gukwirakwira ryerekeye ibyiswe gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (igisirikare cya M23) ni ikinyoma. Iyi nyandiko irakwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo kugerageza gutanga indishyi idashoboka yo guhangana n’ukuri kw’ibiri kubera ku rugamba ndetse [n’ibigaragazwa] n’abanyapolitiki ba AFC / M23 mu mishyikirano itandukanye”.

M23 yunzemo ko Leta ya RDC yacuze ririya tangazo ry’igicupuri mu rwego rwo “kurangaza abantu” ngo bareke kwita ku mvururu yatangije yo ubwayo.

Uyu mutwe wasabye abanye-Congo kwirinda kuyobywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo bagashaka amakuru yizewe ku miyoboro yawo isanzwe yemewe n’amategeko.

Inkuru ya UMURYANGO