Muhire Kevin yaruciye ararumira ubwo yabazwaga niba koko ari Miliyoni 40 yaciye Rayon Sports

Mu gihe Rayon Sports yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bongerere Muhire Kevin amasezerano, yavuze ko ibiganiro bagiranye batigeze bagera ku giciro azahabwa.

Rayon Sports imaze iminsi muri gahunda yitwa “Ubururu Bwacu, Agaciro Kacu” aho bihaye intego yo gukusanya amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 40 zo kongerera amasezerano Muhire Kevin.

Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, abajijwe niba koko ayo mafaranga ari yo yaciye Rayon Sports, yavuze ko ibiganiro bagiranye bitageze kuri iyo ngingo ariko amafaranga n’aboneka bazaganira bitewe n’ibihari.

Ati “Ntabwo turaganira n’abayobozi ngo tubyicarire neza. Navuganye na Perezida kuri telefoni rimwe ndi mu Ikipe y’Igihugu. Navuga ko amafaranga namara kuboneka nibwo tuzicarana n’abayobozi neza dukemure ibisigaye kugira ngo amasezerano asinywe.”

Uyu mukinnyi uvuga ko nta gitutu ariho cyane ko hari n’amakipe yo hanze y’u Rwanda bari mu biganiro, yizeye ko aya mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bazayakusanya kuko ari benshi.

Kuva iki gikorwa gitangiye tariki ya 18 Kamena 2024, hamaze gukusanywa hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ayanyujijwe kuri telefoni hatarimo ayakusanyijwe n’amatsinda y’abafana.

ISIMBI