Polisi yataye muri yombi abantu 10 bafashwe basambanira mu kivunge

Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyataye muri yombi abaturage 10 nyuma yo gufatwa basambanira mu kivunge, taliki ya 21 Kamena 2024 mu mujyi wa Kinshasa muri komini Ngaba, ku murwa mukuru w’iki gihugu nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, Blaise Kilimbalimba.

Kilimbalimba avuga ko muri iryo joro bafunze abavanga umuziki basakurizaga abaturage ndetse n’ibyuma byabo birafungwa harimo indangururamajwi zigera kuri 300. Kilimbalimba agira ati: “Batawe muri yombi nyuma y’uko abaturage batabaje ko bari kubasakuriza. Polisi yabasanze bambaye ubusa nka Adam na Eva. Tugomba guhagarika ibikorwa biri kwangiza isi n’abana bacu, by’umwihariko i Kinshasa”.

Iki gikorwa cya Polisi gitangiye nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru asabye abashinjacyaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku. Ni icyemezo cyashingiye ku cyifuzo cya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.