Rubavu: Abantu 37 bakomerekeye mu bikorwa byo kwiyamamaza, umwe ahasiga ubuzima

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko kubera umuvundo wavutse ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu,umuntu umwe yitabye Imana abandi bantu 37 barakomereka.

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, abaturage bakabakaba ibihumbi 250, bari kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho FPR-INKOTANYI yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko kubera umuvundo wagaragaye kuri iyo site, isaba abantu bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze ryabo.

Amakuru atangwa na Minisiter y’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi .

Ni mu gihe abantu bane bakomeretse mu buryo bukomeye, bajyanywe mu Bitaro bikuru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye. MINALOC yihanganishije umuryango wabuze ababo ndetse ko ikomeza gukurikirana uko abakomeretse bakomeza kwitabwaho.

Source: UMUSEKE