Umupadiri arakekwaho kwicisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu kugira ngo agurishe ingingo ze ku bapfumu

Padiri Elipidius Rwegoshora wa Diyoseze ya Bukoba muri Tanzania, yahagaritswe gukora imirimo yose y’igiseseredoti bitewe nuko ari mu maboko y’igipolisi aho akurikiranyweho kwicisha umwana w’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu.

Musenyeri wa Diyoseze ya Bukoba Jovitus Mwijage, niwe wasohoye itangazo ryo guhagarika Padiri Elipidius Rwegoshora ku mirimo ya giseseredoti nyuma yo kwemezwa n’inama nkuru y’abasenyeri gaturika ( TEC ).

Musenyeri Jovitus yavuze ko nyuma yogutabwa muriyombi n’igipolisi kwa Padiri Elipidius Rwegoshora, hafashwe icyemezo cyuko yaba ahagaritswe ku mirimo yose ya giseseredoti kugeza ubwo inzego z’ubutabera zizacyemura ikibazo cya Padiri, hanyuma Kiriziya nibwo izongera gusuzima niba Padiri Elipidius yasubizwa mu inshingano.

Padiri Elipidius akurikiranyweho icyaha cyo kwicisha umwana w’umukobwa witwa Asimwe w’imyaka ibiri n’igice, wari ufite ubumuga bw’uruhu, bikaba bivugwa ko uyu Padiri Elipidius ariwe washakiye se wa Asimwe umupfumu kugirango aze agure bimwe mu bice by’uwo mwana Asimwe birimo, Ururimi, amaboko, ndetse nibindi bice., nyuma yuko bamaze ku mwica.

Kugeza ubu abantu umunani barimo na Se w’uwo mwana nibo bamaze gutabwa muriyombi na Polisi aho bakurikiranyweho urupfu rw’uwo mwana Asimwe rwabaye tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Umurambo wa Asimwe basanze warakuwemo bimwe mu bice by’umubiri we aho bivugwa ko ibyo bice byagiye gukoreshwa mu migenzo ya gipfumu.