Abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza irengero ry’Umugati wa Gikundiro wavugishije benshi

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’uruganda rw’imigati ruzwi nka “Women Bakery”, hakomeje kwibazwa irengero ry’uyu mushinga ikipe ya Rayon Sports yari ifite uzwi nka “Gikundiro Bread” watangajwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ariko kugeza uyu munsi akaba nta muntu ucyumva uvugwa.

Tliki ya 5 Ukuboza 2023 nibwo uyu mugati wageze ku isoko urimo amoko agera muri arindwi aho uwaguraga make yari amafaranga igihumbi y’u Rwanda. Gusa wakunzwe n’abatari bake barimo n’ibyamamare ariko kuva icyo gihe waguzwe rimwe risa, ntiwongera kugaragara ku isoko ndetse bikaba bivugwa ko abawukunze kuri ubu batakibona aho bawugurira.

Women Bakery yari yagiranye na Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ariko yashoboraga kongerwa. Mu moko arindwi y’imigati bari bashyize ku isoko harimo; Gikundiro White, Salt Bread, Gikundiro Brown Salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Milk Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.