Euro 2024: U Butaliyani bwanganyije na Croatia bigoranye bukomeza muri 1/8

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yanganyije n’ikipe ya Croatia 1-1 bigoranye mu mikino y’Igikombe cy’i Burayi maze biyiha amahirwe yo gukomezanya na Esipanye ya mbere mu itsinda B, zikajya mu mikino ya 1/8.

Umukino w’u Butaliyani na Croatia wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 25 Kamena 2024, ni umukino wari witezwe na benshi kuko aya ari amakipe yubatse izina rikomeye muri ruhago, ikirenzeho aya makipe akaba yahataniraga kwambuka yerekeza mu mikino ya 1/8.

Ikipe ya Croatia yitwaye neza cyane mu kibuga ku buryo benshi ariyo bahaga amahirwe ndetse iza no gutsinda igitego ubwo Ante Budimir yateraga umupira, umunyezamu Donnarumma akawukuramo ugsanga Modrić wasonzemo agatsinda igitego cya mbere ku munota wa 56.

U Butaliyani bwakomeje gukora iyo bwabaga ngo burebe ko iki gitego bwacyishyura ariko bikomeza kwanga. Ku munota wa 90+8, Riccardo Calafiori yazamukanye umupira neza awukomekera Mattia Zaccagni ku ruhande rw’ibumoso awutera adahagaritse yishyura igitego.