Hatangajwe amahirwe ku bifuza kwinjira mu gisirikari cy’u Rwanda nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye, amatariki yo gutangiriraho kwiyandikisha, n’ibyo bagomba kuba bujuje.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, rivuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha bizatangira tariki 02 Nyakanga 2024.

Ibi bikorwa bizajya bibera mu Mirenge inyuranye mu Turere twose tw’Igihugu, bizarangira tariki 09 Kanama 2024, aho Ubuyobozi bwa RDF bumenyesha ababyifuza bose kwiyandikisha.

Abazaba bujuje ibisabwa, bazamara umwaka umwe bakurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako (Rwanda Military Academy-Gako).