Kenya: Imyigaragambyo y’abamagana izamuka ry’umusoro yarushijeho gukara

Abanyakenya biganjemo urubyiruko rw’abakiri bato bazwi nka ‘Gen-Z’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Kamena 2024 babyukiye mu myigaragambyo yamagana umushinga wo kuvugurura itegeko rishya rigenga imari, by’umwihariko ingingo yaryo yongera igipimo cy’imisoro.

Ibendera rya Kenya, ibyapa byanditseho ko uyu mushinga ugomba guhagarara ni byo Abanyakenya bazindukanye mu mihanda yo hirya no hino muri iki gitondo. Abapolisi ba Kenya na bo boherejwe mu bice bitandukanye, by’umwihariko i Nairobi nko ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Bafite ibikoresho birimo imbunda n’ibikoresho byo gukumira imyigaragambyo birimo ingabo n’amakambyo amisha amazi.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko. Bagaragaje impungenge z’uko uzazamura ikiguzi cy’ubuzima bw’abaturage bahamya ko basanzwe bagowe n’imibereho.