Rayon Sports iri mu biganiro na myugariro ukomeye uheruka gutandukana na APR FC

Nyuma yo gutandukana na APR FC, myugariro Buregeya Prince ari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo mu mwaka w’imikino utaha.

Buregeya Prince wari umaze imyaka 9 muri APR FC mu minsi ishize ni bwo yasabye gutandukana n’iyi kipe yari asigaraniye imyaka ibiri y’amasezerano.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi na mbere yo kujya gusaba gutandukana na APR FC hari ibiganiro by’ibanze byatangiye hagati ye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi utaragize amahirwe yo gukina mu mwaka ushize w’imikino, bivugwa ko ibiganiro ubu bigeze kure ndetse bisa n’aho byarangiye isaha n’isaha yasinyira Gikundiro.

Uretse uyu mukinnyi kandi Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunya-Nigeria, Rafael Osaluwe.

Source: ISIMBI