RIP Ntukabumwe Gerard! Imodoka ya Howo yasanze umusore ukiri muto yicaye ku muhanda iramugonga ahita apfa

Amakuru ava mu karere ka Nyanza aravuga ko habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo aho yasanze umusore witwa Ntukabumwe Gerard yicaye kuri borudire zo ku muhanda maze ikamugonga agahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nzoga mu kagari ka Nyundo, mu murenge wa Muyira aho amakuru avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Howo ifite pulake RAG 215 yari itwawe n’uwitwa Kwizera Jean Claude ivuye mu Byimana mu karere ka Ruhango yerekeza mu Bugesera ahari kubakwa ikibuga cy’indege maze iza kubura feri.

Imodoka yangiritse cyane ndetse umushoferi ahita ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kuko yakomeretse, naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.