Rutsiro: Babangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’aho gutura ku buryo inzu imwe ihuriramo imiryango myinshi nijoro bakabura uko bigenza

Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango igaragaza ko ibangamiwe bikomeye no kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi ku buryo nijoro bigorana kugira ngo babe bakora amabanga y’urugo.

Aba baturage bavuga ko bahoze batuye mu mashyamba ya Gishwati na Mukura, nyuma baza kubakwirwa n’ubuyobozi, batuzwa mu murenge wa Ruhango, mu kagari ka Gihira, mu mudugudu wa Bitenga ho mu karere ka Rutsiro. Gusa bakihagezwa bose ntibahise batuzwa bityo ngo hakaba hari imiryango yagiye yiyunga ku yindi bakabana mu nzu imwe.

Nyuma y’uko bahageze abari urubyiruko nabo uko bagenda bakura bagashaka ngo bibagora kubaka kubera nta mikoro cyangwa ubutaka bwo kubakaho bityo bagahitamo kuguma mu nzu z’ababyeyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Bisangwabagabo Sylvestre yabwiye Radio/TV10 dukesha iyi nkuru ko iyi miryango izagenda yubakirwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.