Euro 2024: Autriche yigaranzuye u Buholandi ikomezanya n’u Bufaransa

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yanganyije n’iya Pologne igitego 1-1 na Autriche yatsinze u Buholandi 3-2, mu mikino ya nyuma yo mu Itsinda D mu y’Igikombe cy’u Burayi cya 2024, byakomeje muri 1/8.

Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2024. Umukino wa Pologne n’u Bufaransa wari witezwe cyane kuko uretse ko ari amazina akomeye, yifuzaga no kubona itike yo kujya muri ⅛.

Pologne yatangiye umukino neza kuko ku munota wa gatandatu gusa yahushije uburyo bukomeye bw’igitego ku ishoti ryatewe naPiotr Zieliński, umunyezamu Mike Maignan akarikuramo.

Mu minota 20, u Bufaransa bwari butarinjira neza mu mukino ahubwo Pologne ariyo iri gukina imipira myinshi gusa nyuma y’icyo gihe imbaraga zabaye nyinshi kuri iyi kipe yari yagaruye rutahizamu wayo Kylian Mbappé utarakinnye umukino wa kabiri.

Ibi byajyanaga no kubona koruneri nyinshi mu mukino ndetse no kurema uburyo bwavamo igitego byibuze mu gice cya mbere kugira ngo yizere ko mu minota 45 yaba yabonye itike ya ⅛.

Kylian Mbappé wakinaga bwa mbere yikingiye mu maso kubera imvune yagize y’izuru, yabonye uburyo bw’igitego bwabazwe mu mpera z’igice cya mbere ku munota wa 42 ariko ishoti yateye ntiryagana ku izamu nubwo yarebanaga na ryo.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse mu gice cya kabiri ubwo, Mbappé yatsindaga penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Jakub Kiwior mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iki gitego, umutoza Didier Deschamps yakuye mu kibuga N’Golo Kante, Adrien Rabiot na Bradley Barcola abasimbuza Olivier Giroud, Antoine Griezmann na Eduardo Camavinga.

Pologne yavuye inyuma ijya gushaka uko yishyura ndetse ku munota wa 77 ibona penaliti yatewe na Robert Lewandowski, gusa umunyezamu Mike Maignan awukuramo, umusifuzi asaba ko isubirwamo, ahita ayishyira mu rucundura.

Uku ni nako umukino warangiye amakipe yombi anganyije bituma u Bufaransa bukomeza ari ubwa kabiri mu Itsinda n’amanota atanu.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda wahuje u Buholandi na Autriche nabyo byakinaga umukino ukomeye kuko byari bizi neza ko byanze bikunze amanota atatu aza gutuma imwe muri zo ikomeza.

Autriche niyo yafunguye amazamu mu ku munota wa gatandatu ariko igice cya mbere kirinda kirangira u Buholandi butabashije kucyishyura.

Byasabye umunota wa 47 mu cya kabiri, Cody Gakpo aherezwa umupira na Xavi Simons ashyira mu izamu.

Nyuma y’iminota 12 gusa u Buholandi bwatsinzwe ikindi gitego cya kabiri ubwo Romano Schmid ukina hagati mu Ikipe y’Igihugu ya Autriche yatsindaga, gusa Memphis Depay nawe ashyiramo ikindi, binganya 2-2.

Ku munota wa 80, Christoph Baumgartner yahereje umupira Marcel Sabitzer wari mu rubuga rw’amahina, ashyira igitego cya gatatu mu izamu ry’u Buholandi ryari ririnzwe na Bart Verbruggen.

Umukino warangiye Autriche itsinze u Buholandi ibitego 3-2, ikomeza iyoboye Itsinda D n’amanota atandatu ndetse ijyana n’u Bufaransa bwanganyije na Pologne muri ⅛ cy’irangiza.

U Bwongereza bwagombaga kwikiranura na Slovania bugakora ibishoboka byose ntibutakaze amanota kuko rwari kuba ari urugendo rubuganisha ku kubura itike ya ⅛.

Igice cya mbere cy’amakipe yombi ntabwo cyari gisamaje kuko nta yagerageje kugira ibikomeye ikora ku mahirwe yo kubona igitego ariko buri imwe itera amashoto agana ku izamu byibuze inshuro ebyiri.

Nta cyahindutse muri uyu mukino no mu gice cya kabiri kuko amakipe yombi yanganyije 0-0 nk’uko byageze mu wahuje Denmark na Serbia.

U Bwongereza bwahise bukomeza buyoboye Itsinda C n’amanota ane, bukurikirwa na Slovenia na Denmark bifite atatu ndetse binanganya byose bihita bikomezanya muri iki cyiciro.

IGIHE