Hatangajwe uko gahunda y’ingendo iteye ku banyeshuri bagiye kujya mu biruhuko

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga 2024 kugera tariki ya 08 Nyakanga 2024.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye mu buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu, tariki ya 05/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa; Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ngororero mu Ntara y’ Iburengerazuba. Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 06/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa; Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru, tariki ya 07/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa; Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa mbere, tariki ya 08/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa; Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Péle Stadium (i Nyamirambo) zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa, sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

Source: KigaliToday