RIB yasubije umukire akayabo yari yibwe n’uwari umushoferi we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwasubije Hem Raj, nyiri Sosiyete ya Alpine Travels, 4,093,000 Frw, n’andi 3,400 $ yari yibwe n’uwari umushoferi we.

RIB, yavuze ko uwo mushoferi, yari yahawe ayo mafaranga yose ngo ayajyane kuri banki kuyabitsa nk’uko byari bisanzwe bigenda. Icyo gihe amaze guhabwa ayo mafaranga yahise agenda ntiyagaruka ndetse anakura telefoni ye ku murongo.

Uwibwe yahise atanga ikirego RIB itangira gushakisha uwibye ayo mafaranga, nyuma yaje gufatwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, Hem Raj, yavuze ko ashimiye cyane uru rwego kubera umuhate bakorana akazi kabo kandi kakagenda neza.

Yagize ati “Nanditse ubu butumwa kugira ngo ngaragaze ko nshimiye RIB mbikuye ku mutima k’ubw’akazi katoroshye n’uburyo bagakoramo. Ubushake n’umuhate bya RIB ntibyagize ingaruka gusa ku bandi ahubwo binahesha ishema igihugu cyose.”

Uregwa akurikiranweho icyaha cy’ubuhemu, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cy’ubuhemu gihanwa n’ingingo ya 176 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gihe uregwa ahamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu [500.000 FRW] ariko atarenze miliyoni imwe [1.000.000 FRW].

RIB irasaba abacuruzi kugira amakenga ku bo baha akazi ndetse no kwihutira gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB ibari hafi mu gihe bibwe kugirango abajura bafatwe banahanwe.

Source: UMURYANGO