Nk’uko twabigenje kuri Mwalimu akamwenyura na Muganga ashonje ahishiwe: Dr.Fank Habineza i Nyagatare

Dr.Frank Habineza yasezeranyije abatuye akarere ka Nyagatare kuzongera umushahara w’abaganga nibamugirira icyizere ndetse bakakigirira n’abakandida depite bagatsinda amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yabigarutseho ku munsi wa gatanu wo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 mu murenge wa Mimuri akarere ka Nyagatare.

Yagize ati: “Twifuza gukemura ikibazo cy’umushahara udahagije wa muganga, na we agahembwa amafaranga amunyura kandi nta kidashoboka mu gihe mwatugirira icyizere. Ibi si ubwa mbere twaba tubigezeho kuko uretse nibyo, twakoze ubuvugizi umushahara wa mwarimu uriyongera ubu aho bari baranezerewe. Nka Green Party kandi twakoze ubuvugizi hashyirwa mu bikorwa gahunda yo kurira ku ishuri ndetse bigabanya umubare w’abana bataga ishuri ni byinshi twakoze kandi tuzakomeza nimutugirira icyizere hakorwa ibibanezeza birimo nk’iryo zamuka ry’umushahara wa muganga n’ibindi byinshi byiza”

Uretse ibyo kandi Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibudukikije Dr Fank Habineza yongeyeho ko ari intumwa nziza itumwa igatumika byose ku nyungu z’abaturage ndetse ashimangira ko byinshi byakozwe n’iri shyaka ari mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite nta kabuza azabyongera cyane mu gihe ishyaka ayoboye rya Green party ryazatsinda amatora.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iri shyaka byakomereje mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo ahari uruvunganzoka rw’abaje gushyigikira iri shyaka aho bavuze ko n’ubuvugizi bakorerwa na ryo umunsi ku wundi.