Gisagara: Gutora Habineza ni Wane! Ururimi rwacu rurarema. Dr Frank Habineza

Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda,Democratic green party of Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu karere ka Gisagara,ko nibamugirira icyizere bakamutora akaba umukuru w’igihugu azahita abakorera umuhanda Musha-Huye ugashyirwamo kaburimbo mu gihe gito bikabafasha mu nzira y’iterambere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara ubwo ishyaka rya Democratic green party of Rwanda ryakomezaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida depite 50.

Dr Habineza yagize ati: “Uyu muhanda ni mubi cyane kuwunyuramo ni ikibazo ndetse nturashyirwa mu ngengo y’imari ya leta, utekerezwaho ariko iyo amafaranga akora ikintu ataraboneka ushobora kumara n’imyaka 10 utarakorwa gusa buriya abantu bo muri green party ururimi rwacu rurarema, nigeze kujya kwiyamamaza i Kibeho mu mwaka w’i 2017 umuhanda ari mubi cyane uva i Butare ujyayo navuyeyo mbabaye cyane ntanga icyo gitekerezo mu kwezi kwa 11 umuhanda wahise ukorwa ubu aba Nyabutare ujya i Kibeho kwa Bikiramariya bafite kaburimbo.Turagira ngo dufatanye muri icyo kizere namwe umuhanda wanyu mu kwezi kwa cyenda uzabe wagezemo kaburimbo.Ibyashobotse ahandi nahano i Gisagara birashoboka.”
Dr.Habineza kandi yongeyeyo ko nkuko urubyiruko rukunda kuvuga ngo ni wane bisobanuye ngo ni byiza abasaba no kuzamutora kuko nabyo ari byiza.
Ati”Niswe Habineza ubifuriza ineza gutora Habineza ni wane muzatugirire ikizere mutore Green party turi intumwa nziza”.

Bamwe mu batuye muri aka karere ka Gisagara baganiriye na Urukiko.com bavuze ko biteze byinshi byiza kuri iri shyaka.

Uwitwa Alex Dusabe yagize ati”Ntacyo ndenzaho ndanezerewe gusa nkuko abidusezeranyije turamusaba kuzabikora”.

Uwimpuwe Yvette wo mu murenge wa Musha muri aka karere ka Gisagara nawe yunze mu rya mugenzi we ati”Nta kabuza tuzatora kuri Green party turabizeye gusa bazarusheho kutwegera ibintu bikomeze kuba waneza dukomeze kuryoherwa.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iri Shyaka rya Green Party byakomereje mu karere ka Ruhango.

Yanditswe na Yvès MUKUNDENTE.