Ngizi impamvu ukwiriye kujya urya imyembe kugira ngo ubuzima bumere neza harimo no kudasaza imburagihe

Umwembe ni urubuto rw’ingirakamaro ku buzima bwa muntu kuko rukunngahaye ku ntungamubiri zituma uruhu rw’umubiri w’umuntu rudasaza imburagihe bigatuma n’umubiri umererwa neza.

Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Medical News Today tugiye kurebera hamwe ibyiza byo kurya imyembe.

1. Umuntu urya umwembe nibura inshuro imwe ku munsi ntashobora kwibasirwa na kanseri ifata mu myanya myibarukiro.

2. Umuntu urya umwembe bimurinda gusaza kubera Zeaxanthin na antioxydant bigize umwembe bituma umuntu ahorana itoto.

3. Umwembe kandi ufite Vitamin K cyangwa Potassium ituma umuntu atibasirwa n’indwara zifata umutima maze umuntu agahorana ubuzima buzira umuze.

4. Kubantu bakunda kugira ikibazo cy’impatwe (constipation) umwembe urabafasha kuko muri wo harimo fibre n’amazi birinda iyo ndwara.

5. Umwembe kandi urinda indwara z’amaso kuko ukungahaye kuri Vitamin A.