Euro 2024: U Bwongereza bwabonye itiki ya 1/4 bigoranye

U Bwongereza bwasezereye Slovakia ku bitego 2-1 mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu i Burayi (Euro 2024), bubona itike yo gukomeza muri 1/4 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.

Umukino watangiye nabi ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza kuko yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa gatatu yahawe Marc Guéhi bituma atazakina umukino ukurikira.

Nyuma y’iminota ibiri gusa Dávid Hancko wa Slovakia yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina agerageza gushyira mu izamu ariko ntiyaboneza neza mu nshundura.

Iyi kipe kandi yakomeje kurusha u Bwongereza cyane ku buryo Lukáš Haraslín yashoboraga guteza ibibazo igihe icyo aricyo cyose mu gihe John Stones na Marc Guéhi bakomeza kwitwara nabi.

Mu minota 15 y’umukino u Bwongereza bwatangiye gukina bwiharira umupira ndetse ku wa 23 yashoboraga kubona penaliti iturutse kuri Phil Foden washyizwe hasi mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Halil Umut Meler avuga ko ntacyabaye.

Slovakia niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 25 imaze kubona igitego cyateguwe neza nyuma yo guhererekanya neza kwa David Strelec na Ivan Schranz.

U Bwongereza bwakomeje gushaka igitego ku buryo byibuze amakipe yombi yanganya mu gice cya mbere ariko impande zombi zijya mu karuhuko bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye u Bwongereza butsinda igitego ku munota wa 49 cyinjijwe na Phil Foden ariko umusifuzi areba kuri VAR yemeza ko yahawe umupira na Kieran Trippier yaraririye.

Kubera gushaka igitego cyane Ikipe y’umutoza Gareth Southgate yavuye inyuma yose ijya gusha uko yishyura ariko ku munota wa 55, umunyezamu Jordan Pickford yasohotse nabi ku buryo David Strelec yamutunguye agiye kumutsinda igitego gusa ntiyaboneza mu izamu.

Abakinnyi b’Ikipe y’u Bwongereza bahererekanyaga neza mu kibuga hagati bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko bigakomeza kugorana kuko ubwugarizi bwa Slovakia bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 80 nibwo Declan Rice yivuye mu mitsi arekura ishoti rikomeye ariko rikubita igite cy’izamu, Harry Kane ashatse gusobyamo umupira ujya hejuru cyane.

Mu mpinduka u Bwongereza bwakoze harimo gukuramo Kobbie Mainoo na Kieran Trippier hajyamo Eberechi Eze ndetse na Cole Palmer, mu gihe Slovakia yakuyemo David Strelec, Juraj Kucka, Ondrej Duda na Lukáš Haraslín abasimbuza Tomáš Suslov, Róbert Boženík, Matúš Bero na Laszlo Benes.

Iminota itandatu y’inyongera yakoze kuri Slovakia kuko yatsinzwe igitego cyo kwishyura habura umwe cyinjijwe na Jude Bellingham ku mupira yakiriye uvuye muri koruneri yatewe na Marc Guéhi.

Kubera icyizere n’imbaraga, igice cya mbere cy’iminota 30 y’inyongera cyatangiye u Bwongereza bubona ikindi gitego cyatsinzwe na Harry Kane ku burangare bwa ba myugariro ba Slovakia basaga n’aho bananiwe.

Inkuru ya IGIHE