Hatangajwe urutonde ntakuka rw’abazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Uru rutonde ruriho abantu 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2 mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.

Imibare ya NEC yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kamena 2024 igaragaza ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by’abazitabira amatora.

Lisiti y’itora yateguwe hanifashishijwe ikoranabuhanga, aho abazatora bakoreshaga telefoni bakabasha kwikosoza kuri lisiti cyangwa kwiyimura aho bazatorera.

Gahunda yo kwiyimura no kwikosoza na yo yarangiye ku wa 29 Kamena 2024. Bisobanuye ko urutonde rwashyizwe ahagaragara rw’abazitabira amatora ari ntakuka.

Imibare ya NEC igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abazatora benshi bangana na 2.246.371, Amajyepfo akagira abangana na 2.055.939, Uburengerazuba bukagira 2.038.931, Amajyaruguru akagira 1.480.558 mu gihe Umujyi wa Kigali ufite abazatora 1.172.229.

Ku birebana n’Abanyarwanda bari mu mahanga, imibare yariyongereye cyane ugereranyije n’amatora aheruka kuko kuri uru rutonde ntakuka rwatangajwe bangana na 77.138, barimo abagabo 41.243 n’abagore 35.895 bari mu bihugu bitandukanye.

Source: IGIHE