Igisirikari cya Congo cyavuze ku makuru y’uko Général Major Chico yahungiye muri hoteli ubwo yari yokejwe

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahakanye amakuru avuga ko Général Major Jérôme Chico Tshitambwe uyobora ingabo ziri ku rugamba mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahungiye abarwanyi ba M23 muri hoteli.

Amakuru ava muri RDC yavugaga ko hari abasirikare benshi bahungiye mu mujyi wa Butembo tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo abarwanyi ba M23 bari bamaze gufata agace ka Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero.

Hagaragaye amashusho agaragaza Abanye-Congo bivugwa ko ari abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo, bateye Hôtel Believe iri i Butembo, bashakisha abasirikare bahamyaga ko bahungiyemo kugira ngo babazubize ku rugamba rwo kubohora Kanyabayonga.

Mu bashakishwaga, harimo Gen Maj Chico, gusa nyuma yo kumubura mu cyumba cya hoteli batekerezaga ko yarimo, baketse ko ashobora kuba yacitse anyuze mu idirishya.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibirahuri by’iyi hoteli byamenaguwe n’aba Banye-Congo bakoraga igisa n’imyigaragambyo. Iyi hoteli yaje gutabarwa n’abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, kuri uyu wa 30 Kamena yatangaje ko Gen Maj Chico atigeze ahungira muri Butembo ahubwo ko ari kumwe n’abasirikare bari kurinda ibirindiro bya Kirumba, hafi ya Kanyabayonga.

Lt Mbuyi yagize ati “Ubu ngubu, Komanda w’igice cya ruguru ari kumwe n’ingabo ze ziri gukaza umutekano ku birindiro bya Kirumba no kurinda uduce twa Kaseyi na Alimbongo.”

Uyu musirikare yashyize hanze amashusho agaragaza Gen Maj Chico ari kumwe n’abandi bofisiye n’abamurinze. Yasobanuye ko yafashwe ubwo bari mu gace ka Kasando, hafi ya Kanyabayonga, ubwo yiteguraga gutangiza urugamba rwo kwigarurira ibice byafashwe na M23.

Inkuru ya IGIHE