Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwiyubaka yamaze kumvikana n’umutoza w’Umufaransa

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC, Umufaransa Ghyslain Bienvenue Tchiamas yarangije kumvikana n’ikipe ya Gasogi United ko ari we uzayitoza mu mwaka wa Shampiyona utaha wa 2024-2025.

Amakuru IGIHE ifite, ni uko uyu mugabo watoje imikino ine muri Gicumbi FC mbere yo kwegura mu mwaka wa Shampiyona wa 2021-2022, ari we ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo ngo aze gusimbura Alain Kirasa watandukanye n’iyi kipe akerekeza muri Gorilla FC.

Uretse Gicumbi FC, Ghyslain Bienvenue Tchiamas w’imyaka 51 yanatoje amakipe ya CS La Mancha, Diables Noirs na Sportif Otoho zo muri Congo Brazzaville, igihugu na cyo afitiye ubwenegihugu.

Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwiyubaka bucece, ikaba yanarangije kumvikana na Ndikumana Danny wakiniraga APR FC, aho uyu musore ukomoka i Burundi yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Danny aheruka kurekurwa n’ikipe ya APR FC ngo yishakire indi kipe yakinira nyuma yo kubura umwanya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yamuguze muri Rukinzo yo mu Burundi mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024.

Uretse Danny, bivugwa ko Gasogi United inamaze kumvikana n’abandi bakinnyi batatu barimo umwe ukomoka muri Mali ukina mu kibuga hagati, aho yazanywe ngo abe yasimbura uwari kapiteni wayo Idrissa Niyitegeka.

Gasogi United yasoje Shampiyona iheruka ku mwanya wa cyenda ’amanota 36, byatumye itandukana na benshi mu bakinnyi bayo nubwo yari yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Source: IGIHE