Niyonzima Sefu Olivier yashyize umukono ku masezerano yagiranye na Rayon Sports

Nk’uko byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Rayon Sports, umukinnyi Niyonzima Sefu Olivier wahoze muri iyi kipe mu myaka itanu ishize, kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024 yayigarutsemo ndetse asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi usanzwe akina hagati aho afasha ba myugariro yashyize umukono ku masezerano na Rayon Sports nyuma y’igihe bari mu biganiro byatangiye kuva yagaragara mu myitozo yabaye taliki ya 14 Kamena 2024, ubwo Rayon Sports yiteguraga guhura na APR FC mu mukino wiswe Umuhuro w’Amahoro. Amakuru akavuga ko uyu mukinnyi aguzwe miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Niyonzima Sefu Olivier yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2019 yerekeza muri APR FC aho yaje kuva asezerewe mu mwaka wa 2021 yerekeza muri AS Kigali aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ahava ajya muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize. Akaba abaye umukinnyi wa kane Rayon Sports isinyishije nyuma ya Nshimiyimana Emmanuel Kabange wakiniraga Gorilla FC, Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United ndetse na Rukundo Abdoul wakiniraga Amagaju FC.