Nyuma ya Kanyabayonga, umutwe wa M23 urashaka gufata umujyi ubarwa nk’uwa kabiri muri Kivu ya ruguru

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite umugambi wo gufata umujyi wa Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gufata Kanyabayonga.

Kanyabanyonga yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2024, nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya RDC zari zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.

M23 yafashe Kanyabayonga nyuma yo gufata utundi duce turimo Miliki na Kimaka turi mu nkengero zaho, ingabo za Leta na Wazalendo bari baharinze bahunga berekeza mu mujyi wa Butembo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo bafite intego yo gufata ibindi bice by’igihugu kugeza i Kinshasa. Ati “Baturage nimureke guhunga ibice twabohoye kuko dushaka kugera i Kinshasa. Ntabwo mwahora muhunga. FARDC birutse kandi tuzabatsinda.”

Umugambi wo gufata Kinshasa washimangiwe n’umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC rigizwe n’imitwe irimo M23, Corneille Nangaa, watangaje kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ko Perezida Félix Tshisekedi adakwiye kuguma ku butegetsi bwa RDC kuko ngo yagambaniye iki gihugu, agerageza kugicamo ibice, asuzuguza n’inzego z’umutekano.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ubwo abarwanyi ba M23 biteguraga gufata Kanyabayonga, Gen Maj Chico Tshitambwe ushinzwe ibikorwa by’ingabo yasabye abamukuriye i Kinshasa kumwoherereza abandi basirikare n’ibindi bikoresho, ariko bitinda kumugeraho.

Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bazwiho kwihambira bacitse intege ubwo ‘mudahusha’ wa M23 yarasaga umwe mu bayobozi bakuru babo. Ubwo ngo bahise bakwira imishwaro, bahunga berekeza muri Butembo.

Ifatwa rya Kanyabayonga ryateje umwuka mubi hagati ya Wazalendo n’ingabo za RDC kuko ni zo zataye urugamba mbere yabo. Aba barwanyi biganjemo urubyiruko baketse ko bamwe muri aba basirikare barimo Gen Maj Chico bahungiye muri hoteli yo muri Butembo yitwa ’Believe’, bajya kubashakisha kugira ngo bajye kubohoza aga gace.

Ingabo za RDC na Wazalendo bivugwa ko bafite umugambi wo kugaba ibitero bigamije kwisubiza Kanyabayonga. Ku rundi ruhande ariko, M23 na yo ishaka gufata Butembo, yagura ibirindiro byayo bigendanye n’umugambi wayo wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Inkuru ya IGIHE.COM