Nyuma yo gutandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Fitina Ombolenga yasinyiye ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda

Myugariro Fitina Omborenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Mukeba APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

Nyuma y’ibiganiro byinshi, uyu mukinnyi yemeye kwerekeza muri Gikundiro nyuma yo kwemera ibyo yamuhaga cyane ko mbere byari byabanje kugorana.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.

Ati “Yego Omborenga twamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.”

Omborenga yagiye muri Rayon Sports mu gihe yari ifite ikibazo cya myugariro ukina iburyo dore ko Serumogo Ally Omar usanzwe uhasanzwe atitwaye neza mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.