Rubavu: Umuyobozi w’ishuri yafashwe yiba ibiryo by’abana

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Basa,mu karere ka Rubavu akurikinweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Uyu muyobozi w’iri shuri ryo mu kagari ka Basa,umurenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu ngo yafatanywe ibyo kurya byagenewe abana ku ishuri yapakiye imodoka.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu yemereye aya makuru umunyamakuru wa Radio &TV10, ati:’Ni byo.’

Kwiba cyangwa kunyereza ibiryo by’ abanyeshuri bisigaye muri za stocks ngo biri gukorwahenshi ku mashuri kuko abanyeshuri bagiye gutaha.