Zari Hassan yanyomoje ibyavuzwe ku modoka ye imaze iminsi iparitse ku kabari

Zari Hassan wabaye nk’ukomoza ku kuba abantu bamuhimbira amakuru bagamije kubona ibyo kuvuga, yagaragaje impamvu nyayo yatumye imodoka ye imara igihe kirekire iparitse imbere ya Kabari ibyari byavuzwe ko yafashwe bugwate.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko imodoka ya Zari Hassan ya Mercedez GLE yafatiriwe muri Kampala.

Havugwaga ko ibyo byabaye nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane ya Young, Famous&African byari byabananiye kwishyura ibyo bafashe muri kamwe mu tubyiniro.

Zari utajya aca ku ruhande yifashishije urukuta rwa Snapchat avuga ko aribyo imodoka ye yari ihari ariko impamvu yatanzwe atariyo.

Uyu mugore w’abana batanu yavuze ko impamvu yatumye ikomeza kuba ihaparitse igihe kinini ari ikibazo yagize cya batiri bikaba ngombwa ko bayihasiga mu gihe umugabo we yarimo areba uko yayikoresha.

Zari ibi yabisobanuye avuga ko ibyo abantu bakwirakwije ari ugushaka impamvu za hato na hato z’amakuru adafatika ibintu bitamufasha.