APR FC itashye Stade Amahoro neza itsinda Police FC

Ikipe ya APR FC yatsinze Police igitego 1-0,mu mukino wo gutaha ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye, yafunguwe na Perezida Kagame wari kumwe na Patrice Motsepe, Perezida wa CAF.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, Abanyarwanda benshi bitabiriye ibirori byo gutaha iyi Stade Amahoro.

Ku munota wa 13,Mugisha Gilbert yatsinze igitego gifungura Stade Amahoro ku ruhande rwa APR FC.

Uyu mukinnyi yazamukanye umupira, anyura mu bo hagati ba Police, ni ko guterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Rukundo Onesime ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ikipe ya Police FC yahise itangira kwiharira umupira ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Ku munota wa 20,Didier Mugisha yateye ishoti rikomeye rigana ku izamu, bisaba ko umunyezamu Pavel Ndzila awufata kabiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego 1-0.

Ku munota wa 57, Zidane yari atanze impano y’igitego,ariko umunyezamu Onesime ariruka awutanga Mbaoma wa APR FC.

Ku munota wa 81,Mugisha Didier yacitse ubwugarizi bwa APR FC ariko yanga guhereza bagenzi be,awutera mu nshundura z’inyuma.

Umukino warangiye APR FC itwaye igikombe cyo gufungura Stade Amahoro itsinze igitego 1-0 Police FC.