Nyuma y’uko Kanyabayonga ifashwe, Perezida Tshisekedi yasabwe gutanga ibisobanuro

Ihuriro LAMUKA rigizwe n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye Perezida Félix Tshisekedi ibisobanuro ku buryo umutwe witwaje intwaro wa M23 utazongera gufata akandi gace nyuma ya Kanyabayonga.

Kanyabayonga iherereye muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yafashwe ku gicamunsi cya tariki ya 28 Kamena 2024, nyuma y’imirwano abarwanyi ba M23 bari bamaze hafi ukwezi bahanganyemo n’ingabo za RDC mu nkengero zako.

Nyuma yo gufata Kanyabayonga, abarwanyi ba M23 birukanye ingabo za RDC mu birindiro byazo muri Kirumba, zihunga zerekeza mu mujyi wa Butembo ufatwa nk’uwa kabiri ukize muri Kivu y’Amajyaruguru, inyuma ya Goma.

Ku mugoroba wa tariki ya 29 Kamena, Perezida Tshisekedi yayoboye inama y’ingabo yihutirwa, yaganiriwemo uburyo Leta yakwisubiza Kanyabayonga n’ibindi bice byafashwe na M23. Nyuma yaho, uyu Mukuru w’Igihugu yasezeranyije abaturage ko azakora ibishoboka, aba barwanyi bagakurwa muri ibi bice.

Umuvugizi wa LAMUKA, Prince Epenge, yatangaje ko Tshisekedi akwiye gusobanura imigambi afite yo kwambura M23 ibice igenzura, n’iyo kubuza uyu mutwe gufata ibindi bice.

Yagize ati “Ihuriro LAMUKA rirasaba Bwana Tshisekedi ibisobanuro kigira ngo atubwire ibyo ari gukorera uburasirazuba n’ibyo ateganya kugira ngo ibyabaye bitazasubira.”

Epenge yatangaje kandi ko Leta ya RDC ifite inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage kugira ngo bakore ibikorwa bakesha imibereho n’iterambere, badakomwe mu nkokora n’imitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.

Ati “Abaturage bashaka kujya mu mirima ariko icyo bashaka ni uko bahabwa icyizere ko batazakanwa amajosi cyangwa bakabagwa na ADF na FDLR.”

Kanyabayonga ni agace k’ingenzi cyane kuko gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi bwo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Kiyongereye ku tundi twafashwe na M23 turimo umujyi wa Bunagana n’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.

Inkuru ya IGIHE.COM