Diamond Platnumz yavuze inkuru yihariye kuri Komasava iri guca ibintu muri iyi minsi

Diamond Platnumz yagarutse ku mvano y’inganzo y’indirimbo iri guca ibintu yise ‘Komasava’, uko yafashwe, igisobanuro cyayo, anakomoza ku cyo imbyino iherekeje isobanuye.

Mu kiganiro uyu muhanzi w’ikimenyabose yatanze nyuma yo gutaramira mu bitaramo bya Afro Nation byabereye muri Portugal.

Ndetse iyi ndirimbo ikaza mu zo yitabaje akayiyirimbana n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyafurika bari aho.

Diamomd yavuze ko indirimbo Komasava yayanditse ku munsi wa 27 w’igisibo gitagatifu cya Ramadan aho abasilamu babasenga b’inginga Imana.

Abisobanura yagize ati”Narindi kumwe na Producer, ndavuga ngo kanjye gusenga isengesho rya Tahajjud, aho umuntu asenga icyo asabye ikakimuha ndisoje ndagaruka.”

Yakomeje avuga ko ubwo bayikoraga batekerezaga ku kintu cyakongera guhuza abantu ati”Tuyikora twatekerezaga ku ndirimbo idashobora gukumira umuntu uwari wese aho yaba ava hose.”

Yongeraho ati”Cyangwa ngo uwo uriwe niyo mpamvu nashyizemo indimi zitandukanye harimo igifaransa, igisahili, icyongereza, ikilatini n’ikizulu bikajyanira no gusuhuzanya.”