Euro 2024: Espagne yandagaje Georgia isanga u Budage muri 1/4

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yanyagiye iya Georgie ibitego 4-1, mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’u Burayi, aho igomba kuzahura n’u Budage buri mu rugo muri ¼.

Uyu mukino watangiye wihuta cyane ari nako Espagne ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Mu gihe iyi kipe yari yaryohewe no gusatira cyane, Georgie yayibye umugono, Georges Mikautadze azamuka yihuta cyane ahindura umupira imbere y’izamu Robin Le Normand yitsinda igitego ku munota wa 18.

Espagne yahise itangira gusatira cyane ariko nako igerageza guterera amashoti aremereye hanze y’urubuga rw’amahina. Binyuze muri ubwo buryo, ku munota wa 39, Rodri yishyuye igitego ku mupira mwiza yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Espagne yasubiye mu gice cya kabiri igaragaza ak’inda ya bukuru ikomeza gusatira cyane. Ku munota wa 50, Lamine Yamal yateye coup franc nziza, umunyezamu Giorgi Mamardashvili umupira awukuramo.

Ntiwagiye kure kuko wasanze Dani Olmo wawusubije Lamal awuhindura imbere y’izamu neza cyane, Fabián Ruiz akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51.

Ku rundi ruhande, Georgie yakinaga yugarira igacungira ku mupira mike yabonaga baherezaga kizigenza wayo Khvicha Kvaratskhelia ariko imyinshi ntibyare umusaruro.

Ku munota wa 74, Espagne yakinaga umukino wihuta cyane bitandukanye nuko isanzwe, yongeye kuzamuka Yamal atsinda igitego cya gatatu ariko umusifuzi w’igitambaro aracyanga avuga ko yaraririye.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Fabián Ruiz yacomekeye umupira muremure Nico William wawujyanye awugeza mu izamu atsinda igitego cya gatatu cya Espagne.

Georgie yari yacitse intege yatsinzwe igitego cya kane na Dani Olmo ku munota wa 83. Iminota yari isigaye abakinnyi ba Espagne bakomeje gusatira bashakira igitego Yamal ariko kirabura.

Umukino warangiye Espagne yanyagiye Georgie ibitego 4-1 igera muri ¼ cy’Igikombe cy’u Burayi yemye. Muri iyi mikino, iyi kipe izahura n’u Budage buri mu rugo ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024.

Imikino ya nyuma ya ⅛ irakomeza ku wa Mbere, tariki 1 Nyakanga 2024, aho u Bufaransa buzakina n’u Bubiligi saa Kumi n’Ebyiri, mu gihe izakurikirwa na Romanie n’u Buholandi saa Tatu.

IGIHE