Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR FC nyuma y’uko rutahizamu ukomoka muri Brésil asesekaye mu Rwanda aje kugirana amasezerano n’iyi kipe

Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu.

Amashusho yafashwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho yageze aturutse i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Uyu munyamakuru ukurikiranira hafi ’transfers’ z’abakinnyi bashya APR FC iri kugura muri iyi minsi yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba ari bwo imuha amasezerano.

Uyu munya-Brésil yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC, barimo umunya-Sénégal Aliou Souané wamaze gutsinda ikizamini cy’ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.