Nyanza: Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho kwiba umwana w’aho yakoraga

Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho kwiba umwana w’umuhungu aho yari amukuye aho yakoraga.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Gatongati.

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko umukozi wo mu rugo w’umukobwa w’imyaka 16 wakoraga mu rugo ruri mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba mu kagari ka Kabumbwe mu mudugudu wa Kabuga yafatanwe umwana w’umuhungu w’umwaka umwe n’amezi cumi aho yamwibye mu rugo yakoreragamo nyina adahari.

Uriya mukozi akimara kwiba umwana yahise amuzana mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mututu mu mudugudu wa Gatongati kubera ko ariho nyina w’uriya mukozi acumbitse.

Nyina w’umwana yaramurangishije maze aza kumubona, RIB ita muri yombi uriya mukozi utaratangaza impamvu yamuteye kwiba uwo mwana.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bwo muri kariya gace ariko ntibyadushobokeye.