Nyuma y’imyaka 15 ataririmbira mu nzu y’Imana, Mani Martin yacinyiye akadiho mu rusengero rwo muri Amerika

Mani Martin wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza gutangira gukora umuziki usanzwe, mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Kamena 2024 yataramiye mu rusengero rwitwa ‘Westover Hills Church’ ruherereye mu Mujyi wa Austin ho muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yamamazaga igitaramo cye, Mani Martin yasabye abakunzi be kucyitabira bakongera kubana mu bitaramo bye byo mu rusengero cyane ko yari amaze imyaka 15 atahataramira.

Mani Martin ubwo yamamazaga igitaramo cye yagize ati “Imyaka yari ibaye 15 ntaririmbira mu rusengero, noneho ubu ngubu ngiye gutaramira muri ‘Westover Hills Church’ ntuzabure kuza.”

Ni igitaramo Mani Martin yakoze nyuma y’iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Iserukiramuco ‘Freedom Celebrations’ ritegurwa n’umunyarwenya Ramjaane Joshua binyuze mu muryango yashinze, Ramjaane Joshua Foundation. Yataramiye mu mujyi wa Austin mu ijoro ryo ku wa 29-30 Kamena 2024.

Iki gitaramo cyari cyahuje abantu batandukanye barimo abimukira n’impunzi zifashwa cyangwa abafashijwe na Ramjaane Joshua Foundation, ndetse n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.