Rubavu: Abakora umwuga w’uburaya bagiye gufashwa kubona imirimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko buri gufasha abakora uburaya kuba babureka burundu binyuze mu kubashakira uburyo bakwiga imyuga inyuranye no kubahuza n’amahirwe y’akazi aboneka muri aka Karere.

Ibi biravugwa nyuma y’aho ibitaro bya Rubavu bigaragaje ko muri aka Karere habarurwa abakora uburaya 3620 bibumbiye mu matsinda 56.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko abakora uburaya usanga bamwe mu bakoresha uburyo bugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA mu gihe bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abayanduye, burimo imiti n’agakingirizo.

Ati “Hari abakora umwuga w’uburaya bemera gukoresha [uburyo bubarinda ibyago byo kwandura]. Ikibazo kiri muri ba bandi baba badashaka gukoresha ubwirinzi. Twashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga tubona bunadufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko ubuyobozi buri gushyira imbaraga mu kwegera abakora uyu mwuga bagafashwa.

Ati “Ubu bafite n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya [mu bakora uburaya], tubikora ari uburyo bwo kubigisha kuva muri uyu mwuga, bakayoboka indi myuga itandukanye irimo imirimo y’amaboko bakora ikabatunga atari uyu mwuga w’uburaya kuko tubona urimo ibyago byinshi kuruta uko bakora ibindi.”

Visi Meya Ishimwe yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, buri wese uzwi ubyiyemerera yashyizwe mu ishyirahamwe. Yavuze ko hari irindi bahurizamo abemera kuva mu buraya, bakigishwa imyuga ndetse bakanahabwa ibikoresho bibafasha kwibeshaho.

Uyu muyobozi yavuze ko uko bagenda babegera bakabaganiriza ndetse bakanabafasha kwiga indi myuga, abenshi bagenda bava mu buraya ku buryo bafite icyizere ko bazabugabanya ku kigero cyo hejuru.

Kuri ubu imibare itangwa n’ibitaro bya Rubavu igaragaza ko abafite Virus itera SIDA muri aka Karere bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima ari 7780.

Ivomo: IGIHE.COM