Urukundo ruragurumana ku munyamakuru Davide Bayingana na Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Davide Bayingana na Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda 2017 baciye amarenga ko urukundo rwa bo rugeze aharyoshye.

Davide Bayingana umwe mu bashinze B&B Kigali FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye kugaragaza amarangamutima afitiye Nadia Umutesi bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Yashyizeho amashusho magufi y’abantu babiri (ariko ntibagaragara mu maso) umwe asukira undi mu kirahure icyo kunywa maze aherekezwa n’amagambo agira ati “ryoherwa mukunzi wanjye Nadia Umutesi.”

Nadia Umutesi na we yaraje amashusho n’amagambo Bayingana yasangije abamukurikira, abishyira ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (akora “repost”) maze na we yongeraho amagambo agira ati “kuri twe rukundo.”

Bwa mbere Bayingana yaciye amarenga ko ari mu rukundo na Nadia hari muri Gashyantare uyu mwaka ubwo uyu mukobwa yari yagize isabukuru, icyo gihe yagize ati”Ndabona byinshi byiza bituzira, isabukuru nziza rukundo rwanjye, ntituzigera dutandukana.”

Muri 2013 nibwo Bayingana Davide yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

Davide Bayingana wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10, ubu akaba ari kuri B&B Kigali FM yashinganye na Jado Castar.

Src: ISIMBI